Gatsibo: Hatangijwe icyumweru cy'Ubuskuti mu Rwanda
Buri mwaka ku isi yose abahuriye mu Muryango w'abaskuti bafata icyumweru bizihizamo ivuka ry'uwashinze uwo muryango ku isi ari we Lord Baden Powell. Icyo cyumweru kirangwa n'ibikorwa by'abaksuti hirya no hino ku isi bigamije kongera gushimangira intego zabo no kugira uruhare mu iterambere ry'aho batuye n'iry'igihugu muri rusange. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gashyantare, Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda watangirije ku mugaragaro icyumweru cy’ubuskuti mu Karere ka Gatsibo, ahari hateraniye abaskuti bo mu Karere ka Gatsibo ndetse n'abaturutse ku rwego rw'igihugu ndetse no mu tundi turere tw'u Rwanda. Icyo cyumweru cyahawe intego igira iti " Kuba umuskuti mwiza ni agaciro ku Muryango Nyarwanda" Imihango yabanjirijwe n'umuganda watanzwe bafasha mu kurangiza inzu yubakiwe umuturage utishoboye yubatswe n'abaturage ndetse hanubatswe uturima tw'igikoni mu Tugari tugize Umurenge wa Gatsibo. Urubyiruko rw'...