Gatsibo: Hatangijwe icyumweru cy'Ubuskuti mu Rwanda
Buri mwaka ku isi yose abahuriye mu Muryango w'abaskuti bafata icyumweru bizihizamo ivuka ry'uwashinze uwo muryango ku isi ari we Lord Baden Powell. Icyo cyumweru kirangwa n'ibikorwa by'abaksuti hirya no hino ku isi bigamije kongera gushimangira intego zabo no kugira uruhare mu iterambere ry'aho batuye n'iry'igihugu muri rusange.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gashyantare, Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda watangirije ku mugaragaro icyumweru cy’ubuskuti mu Karere ka Gatsibo, ahari hateraniye abaskuti bo mu Karere ka Gatsibo ndetse n'abaturutse ku rwego rw'igihugu ndetse no mu tundi turere tw'u Rwanda. Icyo cyumweru cyahawe intego igira iti " Kuba umuskuti mwiza ni agaciro ku Muryango Nyarwanda"
![]() |
| Muri uwo muganda kandi uwo muturage yubakiwe ubwiherero ndetse n'igikoni ku bufatanye n'abaturage batuye hafi aho. |
Mu ijambo rye, Komiseri Mukuru w'Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, Uzabumugabo Virgile yasabye abaskuti gukomeza kuba intangarugero mu burere duha urubyiruko ndetse no mu bikorwa bigamije iterambere ry'aho batuye. Yagize ati “ Byaba bibabaje gusanga umuskuti yishimira ko azi gukora amapfundo 20, atuye ahantu hari ibiti binyuranye n'ibindi bikoresho nk'imigwegwe cyangwa ibindi byavamo imigozi, aliko ugasanga aturanye n'abantu batagira udutanda tw'amasahani. Ugasanga mu Kagali hari Umutwe w’abaskuti bazi gukora uturima tw'igikoni, aliko ugasanga hari ikibazo cy'abana bagwingiye kubera imirire mibi”. Yabashishikarije kongera uruhare mu iterambere ry'aho batuye kuko umuskuti aharanira iteka iterambere no gusiga isi ari nziza kurusha uko yayisanze.
Yashoje ashimira abakuze barerewe mu buskuti biyemeza gufata umwanya wabo ndetse n'ubushobozi ngo bateze imbere urubyiruko. Ababwira ko umusanzu wabo mu kubaka urubyiruko ufasha mu kugira u Rwanda rwiza kurushaho, binahuza n'ibyo Uwashinze umuryango yadusabye aho yagize ati “Duharanire gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze”.
Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi ushinzwe Uburezi wari uhagarariye Ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n'Uwari uhagarariye Polisi y'u Rwanda bahamagariye abaskuti gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere rusange ry'aho batuye. AIP Frank wari uhagarariye Polisi yagize ati " Nyuma yo kubona no kumva ibikorwa byiza abaskuti bakora, umuntu yakwibaza ikitunanira ngo turandure ikibazo cy'imirire mibi mu Rwanda, kandi mu masaha angahe ashize hubatswe uturima tw'igikoni mu midugudu itandukanye. Yijeje abaskuti bo muri Gatsibo ko Ubuyobozi buzababa hafi muri iki cyumweru, ndetse asaba abaskuti muri rusange kuzakomeza ibikorwa byiza na nyuma y'uko icyumweru cy'ubuskuti kirangiye mu Rwanda.
Iki cyumweru kizasorezwa mu Karere ka Nyarugenge ku ya 23 Gashyantare 2019. Ahazakorwa umuganda mu Gishanfa cya Nyabugogo ndetse abaskuti n'inshuti zabo batanga amaraso afashishwa indembe ziyakeneye kwa Muganga.
![]() |
| Abitabiriye ijihango bari kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu ndetse n'iy'Umuryango w'Abaskuti. |
![]() |
| Umuhango wasojwe haba ubusabane. |
![]() |
| Ajouter une légende |
![]() |
| Nk'uko bisanzwe abaskuti iyo bahuye, imihango yasorejwe ku gucinya akadiho aho abitabiriye umuhango bose bagaragaje akanyamuneza, bishimira ibikorwa bari basoje ndetse n'ibiganiro byiza byahabereye. |









Wowwwww byiza cyane.Icyumweru cyiza ku Baskuti Bose.
RépondreSupprimerkabisa uwezo scout tunao
RépondreSupprimer