Articles

Uruhurirane rw'Ibikorwa byiza rurasiga Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda wiyongereyemo imbaraga

Image
Impera z'umwaka zisanze Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, mu bikorwa by'indashyikirwa.  Mu mpera z’Ukwezi kwa 11 ndetse n’intangiriro z’ukwezi kwa 12, Umuryango w’abaskuti mu Rwanda uri mu bikorwa bitandukanye, byose bigamije guteza imbere ubuskuti mu Rwanda ndetse no mu Karere k’Iburasirazuba bwa Afurika, byose bigamije kongera imbaraga mu burere twese duha abana n’urubyiruko. Ibyo bikorwa ni amahugurwa ya Badge de Bois/Woodbadge, Ingando ku rwego rw'Igihugu ndetse n'Inama y'Abahagarariye Ihuriro ryUrubyiruko rw'Abaskuti.  Amahugurwa ya Badge de Bois/Wood Badge Mu rwego rwo kugira abayobozi b’abaskuti bafite ubumenyi kandi buhuriweho, Uwashinze Umuryango w’Abaskuti ku isi Baden Powell yashyizeho amahugurwa ya Wood Badge. Akorwa n’umuntu ukuze wese ufite inshingano zo kuyobora abaskuti agashimangira ubumwe bw'abaskuti ku isi.  Ni muri urwo rwego kuva ku itariki ya 25/11/2019 mu Karere ka Musanze, ku Kigo cy’Amahugurwa y’Abaskut...

Gatsibo: Hatangijwe icyumweru cy'Ubuskuti mu Rwanda

Image
Buri mwaka ku isi yose abahuriye mu Muryango w'abaskuti bafata icyumweru bizihizamo ivuka ry'uwashinze uwo muryango ku isi ari we Lord Baden Powell. Icyo cyumweru kirangwa n'ibikorwa by'abaksuti hirya no hino ku isi bigamije kongera gushimangira intego zabo no kugira uruhare mu iterambere ry'aho batuye n'iry'igihugu muri rusange. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gashyantare, Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda watangirije ku mugaragaro icyumweru cy’ubuskuti mu Karere ka Gatsibo, ahari hateraniye abaskuti bo mu Karere ka Gatsibo ndetse n'abaturutse ku rwego rw'igihugu ndetse no mu tundi turere tw'u Rwanda. Icyo cyumweru cyahawe intego igira iti " Kuba umuskuti mwiza ni agaciro ku Muryango Nyarwanda" Imihango yabanjirijwe n'umuganda watanzwe bafasha mu kurangiza inzu yubakiwe umuturage utishoboye yubatswe n'abaturage ndetse hanubatswe uturima tw'igikoni mu Tugari tugize Umurenge wa Gatsibo. Urubyiruko rw'...