Uruhurirane rw'Ibikorwa byiza rurasiga Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda wiyongereyemo imbaraga

Impera z'umwaka zisanze Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, mu bikorwa by'indashyikirwa. 




Mu mpera z’Ukwezi kwa 11 ndetse n’intangiriro z’ukwezi kwa 12, Umuryango w’abaskuti mu Rwanda uri mu bikorwa bitandukanye, byose bigamije guteza imbere ubuskuti mu Rwanda ndetse no mu Karere k’Iburasirazuba bwa Afurika, byose bigamije kongera imbaraga mu burere twese duha abana n’urubyiruko. Ibyo bikorwa ni amahugurwa ya Badge de Bois/Woodbadge, Ingando ku rwego rw'Igihugu ndetse n'Inama y'Abahagarariye Ihuriro ryUrubyiruko rw'Abaskuti. 



Amahugurwa ya Badge de Bois/Wood Badge

Mu rwego rwo kugira abayobozi b’abaskuti bafite ubumenyi kandi buhuriweho, Uwashinze Umuryango w’Abaskuti ku isi Baden Powell yashyizeho amahugurwa ya Wood Badge. Akorwa n’umuntu ukuze wese ufite inshingano zo kuyobora abaskuti agashimangira ubumwe bw'abaskuti ku isi. 

Ni muri urwo rwego kuva ku itariki ya 25/11/2019 mu Karere ka Musanze, ku Kigo cy’Amahugurwa y’Abaskuti cya Cyuve hari kubera amahugurwa y’abayobozi b’abaskuti 65, baturutse mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda. Amahugurwa Azamara iminsi 7, bikaba byitezwe ko abazahava bazaba umusemburo w’iterambere ry’ubuskuti mu Rwanda ndetse bikanongera ireme ry’uburere Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda uha abana n’urubyiruko mu Rwanda. Amahugurwa nk’aya yaherukaga kuba mu Rwanda muri 1992. 

Amwe mu masomo baziga harimo uko bayobora Umutwe cyangwa Inteko y'Abaskuti, Inshingano z'umuyobozi w'abaskuti, uko bakorana n'abana n'urubyiruko, progression personnelle cyangwa iterambere ry'umuskuti ku giti cye. Bazafata umwanya kandi baganire kuri politiki eshatu ziheruka kwemezwa n'Inteko Nkuru y'Umuryango ari zo Child Protection Policy, Counter-Fraud Policy ndetse na Whistleblowing Policy.  




Ingando yo ku rwego rw’Igihugu (National Camp, Edition 2019)

  
Buri mwaka Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda utegura ingando ku rwego rw’Igihugu. Muri iyi ngando haba hatumiwemo Imitwe n’amatorero aturuka mu gihugu cyose. Abo baskuti baza mu matorero, aho buri torero ryitegurira kandi rikitwaza ibizaritunga ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa byose mu buzima bw’umuskuti uri mu ngando. Hano twavuga nk’amahema yo kuraramo, ibyo kuryamira, ibiribwa bazakenera, inkwi zo gutekesha, ibikoresho byo mu gikoni.

Mu ngando rero, buri torero (Patrouille) ihabwa ikibanza yubakamo kandi igakoreramo ibikorwa byayo bya buri munsi, ibitareba ingando yose. Haba ibikorwa binyuranye birimo kwigishwa no guhugurwa mu bintu bitandukanye, kwigira bamwe ku bandi bitewe n’ibyo bamwe barusha abanda. Hategurwa kandi ibikorwa bifitiye akamaro abaturage baturiye aho ingando yabereye mu rwego rwo gutanga umusanzu aho banyuze wo kubaka igihugu.

Hejuru y’ibi bikorwa byose haba n’amarushanwa yo kureba amatorero yiteguye kandi yitabiriye neza kurusha ayandi. Ayo akaba mu byo ahembwa habamo kuzitabira Ibikorwa by’Ubuskuti mu Karere ka Afurika y’Iburasizuba. Ibi bikorwa bikaba kuri iyi nshuro bizabera mu Rwanda, aho bizahuza abaskuti bakabakaba 1000 baturutse mu bihugu 7 ari byo Burundi, Ethiopia, Tanzania, Kenya, South Sudan, Uganda n’u Rwanda.

Iyi ngando iratangira kuri uyu wa Kane kuya 28/11/2019 ikazarangira kuya 02/12/2019, bikaba biteganyijwe ko ishobora kuzakira abantu bari hagati ya 200 na 300, kuko haba hari n’indorerezi z’abaskuti n’abandi baba baje kuhigira byinshi. Nayo ikaba ibera mu Kigo cy’Amahugurwa cy’Abaskuti cya Cyuve.

Inama y’abahagarariye ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abaskuti ku rwego rw’Igihugu


Ihuriro ry’urubyiruko rw’Abaskuti (Scout Youth Forum) ni urwego rwashyiriweho abaskuti bari hagati y’imyaka 18 na 26. Rigamije kubaha umwanya wo kuganira ku bibazo byihariye bireba urubyiruko, kubijyaho inama ndetse no gutanga ibitekerezo ku byo babona bikenewe kugira ngo ubuskuti burusheho gukorera abo bubereyeho ari bo abana n’urubyiruko.
Iyi nama irateranira nayo mu Kigo cy’Amahugurwa cy’Abaskuti Kuva ku ya 30/11/2019 kugeza 02/12/2019. 

Twizeye ko uru ruhurirane rw’ibikorwa byiza ruratuma turangiza 2019 Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda uhagaze bwuma, ufite abayobozi badadiye kandi biteguye kwagura ibyiza by’Ubuskuti, dukomeza twerekeza ku cyerekezo cyacu 2024 cyo kugeza uburere bufite ireme ku bana n’urubyiruko 100,000 mu Rwanda. 

Commentaires

Posts les plus consultés de ce blog

Gatsibo: Hatangijwe icyumweru cy'Ubuskuti mu Rwanda